ICYO KOMISIYO ARI CYO

Uko komisiyo yagiyeho

Komisiyo ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga n'Ivugurura ry'Andi mategeko yemejwe n'amasezerano y'amahoro ya Arusha, ishyirwaho n'Itegeko no 23/99 ryo kuwa 24 Ukuboza 1999, ryaje kuvugururwa n'Itegeko no 26/ 2000 ryo kuwa 3 Ugushyingo 2000.

Imiterere ya Komisiyo

Ino Komisiyo igizwe n'Abakomiseri 12 b'abanyarwanda batowe kuwa 10 Nyakanga 2000 n'Inteko Ishinga Amategeko mu bakandida 15. Nyuma yaho itegeko rishyiraho Komisiyo rihinduriwe rikanuzuzwa n'Itegeko no 26/2000. Ryo kuwa 3 Ugushyingo 2000, imikorere ya Komisiyo buri munsi yaje guhabwa ubushobozi bushingiye kuri biro. Bugizwe na Perezida, Visi- Perezida, n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Abagize iyo biro batowe n'Inteko Ishinga Amategeko kuwa 23 Ugushyingo 2000. Itegeko riteganya ko Inama y'abagize Komisiyo arirwo rwego rufata ibyemezo byo bikenewe kugira ngo Komisiyo irangize inshingano zayo.

© CopyRight, CJCR, All rights reserved