IBIKORWA BYACU

Ibikorwa byacu bikubiyemo ibi bikurikira :

Amahugurwa mu bijyana n'amategeko
Gutegura amategeko
Raporo y'ibikorwa bya komisiyo

AMATEGEKO

ICYICIRO CYA MBERE: INAMA Y'ABAGIZE KOMISIYO

Ingingo ya 2

Inama y'abagize Komisiyo nirwo rwego rukuru rwa Komisiyo. Igizwe n'abagize Komisiyo bose. Iyoborwa na Perezida wa Komisiyo, yaba adashoboye kuboneka ikayoborwa na Visi-Perezida.
Inama iterana mu buryo bwemewe iyo ¾ by'abayigize babonetse. Igihe ngombwa cyo kuyitumiza ni umunsi umwe nibura mbere y'uko inama iterana.

Ingingo ya 3

Inama iterana mu bihe bisanzwe kabiri mu kwezi, buri wa mbere w'icyumweru cya mbere n'icya gatatu itumijwe mu magambo cyangwa mu nyandiko na Perezida cyangwa bisabwe mu nyandiko na kimwe cya gatatu cy'abagize Komisiyo.
Komisiyo ishobora gukora inama zidasanzwe n'iz'imbonezamikorere.

Ingingo ya 4

Mbere y'impaka zose, Inama yemeza ingingo ziri ku murongo w'ibyigwa kuri uwo munsi.
Perezida niwe uyobora inama harimo n'ihererekanwa ry'amagambo. Aha ijambo urisabye yubahiriza imikorere myiza y'abateraniye hamwe.
Inyandiko-mvugo y'ibivugiwe mu nama ikorwa n'umukozi wa Komisiyo akagenzurwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa. Inyandiko-mvugo yemezwa mu ntangiriro z'inama ikurikiyeho.

Ingingo ya 5

Ibyemezo bifatwa mu bwumvikane byananirana hagakurikizwa ubwiganze bw'amajwi burunduye.
Indimi zikoreshwa ni Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa.

Ingingo ya 6

Komisiyo ishobora kwifashisha inzobere cyangwa abandi bantu bagira icyo bayungura.
Igihe bibaye ngombwa, Inama ishobora gushyiraho amatsinda, igashyiramo mu gihe cy'agateganyo abagize Komisiyo kugirango bakore ibikorwa byihariye. Itsinda rikorera raporo yanditse Inama y'abagize Komisiyo.

Ingingo ya 7

Inama y'abagize Komisiyo ifite ububasha busesuye bugamije kuyifasha kurangiza inshingano zayo. Muri bwo hari:

  • Guha Komisiyo amategeko ngenga mikorere ayigenga ;
  • Gushyiraho no kugorora imiterere y'inzego bwite za Komisiyo ;
  • Gusaba inzego zibishinzwe guha akazi cyangwa kwirukana abakozi bakuru (abayobozi bakuru n'abayobozi b'amashami);
  • Kwemeza gahunda y'ibikorwa bya Komisiyo mu gihe cy'amezi 6;
  • Kwemeza umushinga w'ingengo y'imari izakoreshwa na Komisiyo mbere yo kuyishyikiriza inzego zibishinzwe;
  • Kwemeza inyandiko yose irebana n'Itegeko Nshinga cyangwa andi mategeko agomba gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma;
  • Kwemeza raporo z'ibikorwa by'amezi atandatu zigomba kwoherezwa mu nzego zibishinzwe;
  • Gusaba buri muntu ugize Komisiyo ndetse n'abagize Biro ya Komisiyo gukora umurimo uyu n'uyu isanze wafasha Komisiyo kurangiza inshingano zayo;
  • Kugenzura ibikorwa n'imitunganyirize myiza y'imirimo y'Ubunyamabanga Nshingwabikorwa n'uburyo Inama y'abagize Komisiyo hamwe na Biro ya Komisiyo barangiza inshingano bahawe.

Ingingo ya 8

Abagize Komisiyo batunganya imirimo yabo hakurikijwe mu buryo bwa rusange Itegeko n° 23/99 ryo kuwa 24 Ukuboza 1999 rishyiraho Komisiyo ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga n'ivugurura ry'andi mategeko no mu buryo bwihariye mu ngingo ya mbere y'Itegeko n° 26/2000 ryo kuwa 3 Ugushyingo 2000 rihindura kandi rikuzuza iryo ryavuzwe.
Imirimo y'abagize Komisiyo ikorerwa cyane :
Ku cyicaro cya Komisiyo;
Hanze y'icyicaro mu guhugura no kumva ibitekerezo by'abaturage;
Hanze y'igihugu bihugura kandi bakungurana ibitekerezo n'abariyo.

Ingingo ya 9

Abagize Komisiyo bashinzwe imirimo ikurikira:

  • Kugira uruhare mu gushyiraho gahunda n'ibikorwa bishobora gufasha Komisiyo mu kurangiza inshingano zayo;
  • Kujya mu mahugurwa ya ngombwa yafasha Komisiyo gutunganya inshingano zayo;
  • Kwegera no gukangurira abaturage ku byerekeranye n'Itegeko Nshinga n'uruhare rwabo mu kwemeza iryo Tegeko Nshinga;
  • Kubaza abaturage no gukusanya ibitekerezo byabo ku bwoko bw'Itegeko Nshinga rikwiranye n'igihugu;
  • Kwegeranya inyandiko zose za ngombwa kugirango basobanukirwe neza n'ibyerekeranye n'Itegeko Nshinga;
  • Kugira uruhare mu gusesengura ibyakusanyijwe n'iperereza ryakozwe mu baturage;
  • Kugira uruhare mu itegurwa ry'imbanzirizamushinga w'Itegeko Nshinga;
  • Gusobanura umurongo n'ibitekerezo bya Komisiyo biturutse mu mibonano inyuranye yaba iyo mu gihugu cyangwa iyo hanze y'igihugu;
  • Gukorera Inama ya Komisiyo raporo ku butumwa bwakozwe mu gihugu bwo gusobanurira no gukangurira abaturage Itegeko Nshinga no kubabaza icyo baritekerezaho;
  • Gukorera Inama ya Komisiyo raporo ku butumwa bw'amahugurwa no kwegeranya ibyakozwe mu bindi bihugu, ku ngendo-shuri no ku butumwa bwakozwe hanze y'igihugu;
  • Gukora umurimo uwo ari wo wose basabwe n'Inama y'Abagize Komisiyo.

Ingingo ya 16

Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwunganirwa n'ubuyobozi 2 :

  • ubuyobozi bushinzwe ubutegetsi n'imari;
  • ubuyobozi bushinzwe Imishinga y'Itegeko Nshinga n'andi Mategeko.

Buri buyobozi bugizwe n'amashami.
Muri rusange, abayobozi nibo bashinzwe imigendekere myiza y'imirimo mu buyobozi bwabo. Kugirango batunganye neza inshingano bahabwa n'aya Mategeko ngengamikorere, bashobora gutanga ibyifuzo n'ibitekerezo bigamije kunoza imitunganyirize n'imikorere y'akazi kabo.
Ibyo byifuzo cyangwa ibitekerezo bitangwa mu magambo cyangwa bikandikwa kandi bigashyikirizwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwunganirwa na none n'Ubunyamabanga rusange hamwe n'abashinzwe ubusemuzi.

ICYICIRO CYA KABIRI: UBUYOBOZI BUSHINZWE UBUTEGETSI N'IMARI

Ingingo ya 17
Ubuyobozi bushinzwe Ubutegetsi n'Imari buyobowe n'umuyobozi ushinzwe cyane cyane guhuza ibikorwa byose by'ubwo buyobozi n'ibyo mu mashami yabwo.
Imirimo yose umuyobozi ashinzwe ikubiye mu mugereka wometse kuri aya Mategeko ngengamikorere.

Ingingo ya 18
Ubuyobozi bushinzwe Ubutegetsi n'Imari bukuriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa bushyikiriza raporo.

Ingingo ya 19
Iyo umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari agize impamvu ituma asiba cyangwa ataboneka mu kazi asimburwa n'umwe mu bayobozi b'amashami ashyizeho .

Ingingo ya 20.
Ubuyobozi bushinzwe Ubutegetsi n'Imari bufite amashami atatu akurikira;

  • Ishami rishinzwe igenamigambi;
  • Ishami rishinzwe imicungire n'iterambere by'abakozi;
  • Ishami rishinzwe imari n'ibikoresho.

Ingingo ya 21
Buri shami rifite umuyobozi waryo akuriwe n'umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari akorera raporo.

Ingingo ya 22
Muri rusange abayobozi b'amashami bashinzwe imitunganyirize myiza y'ibikorwa mu buyobozi bw'amashami yabo. Kugirango batunganye neza inshingano basabwa n'aya Mategeko ngenga mikorere bashobora gutanga ibyifuzo bigamije kunoza imitunganyirize n'imikorere y'akazi kabo.
Ibyo byifuzo bitangwa mu magambo cyangwa bikandikwa kandi bigashyikirizwa umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari.

Ingingo ya 23
Inshingano zuzuye zisabwa buri muyobozi w'ishami zikubiye mu mugereka wometse kuri aya Mategeko ngengamikorere.

Ingingo ya 24.
Agatabo gateganya imicungire y'umutungo n'ibigomba gukurikizwa kazakorwa gashingiye ku nama z'umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari kandi kagene imikorere y'akazi ya buri munsi yo muri ubwo buyobozi no mu mashami yabwo. Kagomba kwemezwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

ICYICIRO CYA GATATU : UBUYOBOZI BUSHINZWE IMISHINGA Y'ITEGEKO NSHINGA N'ANDI MATEGEKO

Ingingo ya 25
Ubuyobozi bushinzwe Imishinga y'Itegeko Nshinga n'andi mategeko bushinzwe cyane cyane itegura, ishyirwaho n'itangazwa ry'Imishinga y'Itegeko Nshinga n'andi mategeko ari mu nshingano za Komisiyo.

Ingingo ya 26
Ubuyobozi bushinzwe Imishinga y'Itegeko Nshinga n'andi mategeko buyobowe n'umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa

Ingingo ya 27
Ubuyobozi bushinzwe Imishinga y'Itegeko Nshinga n'andi mategeko bukuriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa bushyikiriza raporo. Inshingano z'umuyobozi ushinzwe Imishinga y'Itegeko Nshinga n'andi mategeko zikubiye mu mugereka wometse kuri aya Mategeko ngengamikorere.

Ingingo ya 28
Ubuyobozi bushinzwe Imishinga y'Itegeko Nshinga n'andi mategeko bugizwe n'amashami atatu, buri shami rifite umuyobozi waryo.
Ayo mashami ni aya:

  • Ishami rishinzwe kumenyesha no gutangaza ;
  • Ishami rishinzwe ibyerekeranye n'inyandiko no gushaka ibitabo ;
  • Ishami rishinzwe Itegeko Nshinga n'Amategeko.

Ingingo ya 29
Abayobozi b'amashami bakuriwe n'umuyobozi ushinzwe Imishinga y'Itegeko Nshinga n'andi mategeko. Iyo habonetse impamvu ituma umuyobozi ushinzwe Imishinga y'Itegeko Nshinga n'andi mategeko asiba cyangwa ntaboneke asimburwa n'umuyobozi w'ishami ashyizeho.

ICYICIRO CYA KANE : UBUNYAMABANGA RUSANGE N'IBIRO BY'ABASEMUZI

Ingingo ya 30.

Uyobora Ubunyamabanga rusange ari mu rwego rw'ubuyobozi bw'ishami. Inshingano zirambuye zikubiye mu mugereka wometse kuri aya Mategeko ngengamikorere.

Ingingo ya 31
Ushinzwe Ibiro by'abasemuzi ari mu rwego rw'ubuyobozi bw'ishami. Inshingano ze zikubiye mu mugereka wometse kuri aya Mategeko ngengamikorere.

ICYICIRO CYA GATANU: UBWUZUZANYE N'IMIKORERE MYIZA Y'INZEGO Z'AKAZI

Ingingo ya 32
Inzego z'ubuyobozi n'amashami azigize zigomba gushyira hamwe kugirango inshingano za Komisiyo zikorwe. Kubera izo mpamvu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa akoresha kenshi inama hagati y'abayobozi n'abashinzwe amashami.

UMUTWE WA III : UMUTUNGO WA KOMISIYO

Ingingo ya 33
Komisiyo ifite umutungo ugizwe n'amafaranga, ibintu n'abantu.

Ingingo ya 34
Umutungo w'amafaranga wa Komisiyo uturuka cyane cyane ku ngengo y'imari ya Leta, cyakora bitanyuranije n'ingingo ya 8 y'Itegeko n° 23/99 ryo kuwa 24 Ugushyingo 99 Komisiyo ishobora kwakira impano n'inkunga iyo ariyo yose iturutse ku batera-nkunga n'abandi bakorana na Komisiyo.

Ingingo ya 35
Komisiyo itegura ingengo y'imari igomba gukoresha ikemezwa n'inzego zibishinzwe.

Ingingo ya 36
Perezida wa Komisiyo arayihagararira mu birebana n'umutungo w'amafaranga no mu rwego rw'amategeko. Yunganirwa muri iyo mirimo n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Ingingo ya 37
Muri rusange icungwa ry'imitungo ya Komisiyo rikurikiza amategeko agenga imicungire y'ibya rubanda

Ingingo ya 38
Kugirango icyemezo cyerekeranye n'umutungo w'amafaranga wa Komisiyo kigire agaciro hagomba imikono ibiri muri aba bakurikira: uwa Perezida, Visi - Perezida, Umunyamabanga Nshingwabikorwa n'umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari. Bitanyuranije n'ingingo ya 34, izindi ngingo zidasanzwe z'imicungire y'umutungo wa Komisiyo zisobanurwa mu gatabo k'imicungire y'umutungo n'ibigomba gukurikizwa byavuzwe mu ngingo ya 24 y'aya Mategeko ngengamikorere.

UMUTWE WA IV: IMYIFATIRE MYIZA

Ingingo 39
Mu mikorere y'imirimo yabo, abagize Komisiyo bagomba kudakora igikorwa gishobora gutambamira inyungu za Komisiyo cyangwa kikabangamira imitunganyirize y'inshingano zayo. Amategeko y'imbonezabupfura n'imyifatire myiza ku murimo yometse ku mugereka w'aya Mategeko ngengamikorere asobanura uburyo iyi ngingo ishyirwa mu bikorwa.

UMUTWE WA V. INGINGO ZISOZA

Ingingo ya 40
Aya Mategeko ngengamikorere ashobora kuvugururwa iyo byemejwe na ¾ by'abagize Inama ya Komisiyo.

Ingingo ya 41
Aya Mategeko ngengamikorere atangira gukurikizwa umunsi ashyizweho umukono byibuze na ¾ by' abagize Inama ya Komisiyo.

© CopyRight, CJCR, All rights reserved