AMAKURU MASHYA YA KOMISIYO

PEREZIDA WA REPUBULIKA YASHIZE UMUKONO KU ITEGEKO

(Kuwa 4 Kamena 2003)

Ku gicamunsi cyo ku italiki ya 4/06/2003, Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paulo KAGAME yashyize umukono ku Itegeko Nshinga rishya nyuma yaho Urukiko rw`Ikirenga rwemeje ibyavuye mw`itora ry`Itegeko Nshinga.Muri uwo muhango wabereye mu ngoro y`Inteko Ishinga Amategeko., Minisitiri w`Ubutabera n`Imikoranire y`Inzego Bwana MUCYO Jean de Dieu mu bubasha ahabwa n`Itegeko, yahaye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paulo KAGAME ikaramu n`igitabo kinini Itegeko Nshinga ryanditswe mu ndimi eshatu(ikinyarwanda,igifaransa n`icyongereza arizo zikoreshwa mu Rwanda).

Nyuma yo kwibutsa amahame remezo Itegeko Nshinga rishya ashingiyeho, akubiye mu ngingo ya 9 yaryo,Perezida wa Repubulika yasabye buri munyarwanda kuzubahiriza ibikubiye muri iryo Tegeko.Ati ni twe twaryihitiyemo kandi tukaba tuzi akamaro kanini rizatugirira mu kubaka Igihugu cyacu Yanasabye Abanyarwanda kuzitabira na none ibikorwa by`amatora biteganijwe mu minsi iri imbere, akaba yarashoje ijambo rye ashimira mu izina ry` Abanyarwanda inshuti z`igihugu cyacu zateye inkunga ibikorwa by` amatora, ashimira by` umwihariko Abanyarwanda b` ingeri zose batanze ibitekerezo byabo, atibagiye komisiyo zombi iyateguye Itegeko Nshinga igahuriza hamwe ibitekerezo by` Abanyarwanda b` ingeri zose batanze, n` iyateguye amatora kandi ikayayobora mu ituze no mu mucyo.

Uko Itegeko Nshinga ryatowe mu ntara zose z'Igihugu

Intara/Umujyi/Diaspora
Umubare wemeje YEGO
Umubare wemeje OYA
Gisenyi
96%
97%
Gikongoro
96%
91%
Ruhengeri
95%
90%
Byumba
94%
91%
Kibuye
94%
91%
Kigali-Ngali
94%
91%
Gitarama
94%
87%
Butare
93%
89%
Mutara
93%
80%
Kibungo
92%
88%
Kigali y'Umujyi
91%
81%
Cyangugu
83%
87%
Diaspora
98%
68%

 

© CopyRight, CJCR, All rights reserved