|
AMAKURU
MASHYA YA KOMISIYO
KU
CYUMWERU TARIKI YA 18 GICURASI 2003 ABAGIZE KOMISIYO
BAKOZE IKIGANIRO(TOWN MEETING)
CYAHITIYE RIMWE KURI RADIO NA TELEVIZIYO Y'IGIHUGU.
(Kuwa
18 Gicurasi 2003)
Ku
Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2003 abagize Komisiyo
bakoze ikiganiro (town meeting) cyahitiye rimwe kuri
radio na televiziyo y'igihugu.
Icyo
kiganiro cyamaze amasaha ane yose (10h00-14h00) cyari
kigamije gusobanura ibikubiye mu mushinga w'Itegeko
Nshinga, abanyarwanda bazahamagarirwa kuzemeza muri
referendumu yo ku wa 26 Gicurasi 2003.
Usibye
abagize Komisiyo, ikiganiro cyanitabiriwe n'intumwa
y'Inteko Ishinga Amategeko, akaba ari na Visi Perezida
wayo Bwana HIGIRO Prosper wasobanuye uburyo umushinga
w'Itegeko Nshinga wanononsowe mu Nteko Ishinga Amategeko.
Undi mushyitsi mukuru witabiriye icyo kiganiro ni Perezida
wa Komisiyo y'igihugu y'Amatora Professeur KARANGWA
Chrisologue wasobanuye ku buryo burambuye uko amatora
ku Itegeko Nshinga azakorwa.
Abanyarwanda
bahawe urubuga rwo kubaza ibyo badasobanukiwe bakoresheje
cyane cyane imirongo ya telefoni zitishyurwa Komisiyo
yari yateganije ibifashijwemo na RWANDATEL.
Mu
ijambo ryo gusoza ikiganiro Perezida wa Komisiyo Bwana
Tito RUTAREMARA yashimiye abitabiriye ikiganiro, ati
nejejwe n'uko nibura abashoboye kubaza bahawe ibisubizo
byabanyuze, arangiza ahamagarira abanyarwanda bose kuzatora
Itegeko Nshigna rishya kuko rikubiyemo ibitekerezo n'ibyifuzo
byabo bagaragaragarije Komisiyo mu gihe cy'imyaka ibiri
yose, ubwo yabasanga iwabo ku mirenge, mu turere, mu
tugari ndetse no mu mijyi
|