|
AMAKURU
MASHYA YA KOMISIYO
ABANYARWANDA
BAFITIYE ICYIZERE ITEGEKO NSHINGA RISHYA.
(14
Ugushyingo 2002)
Ibyo
byagaragaye ubwo abagize Komisiyo bamurikiraga abanyarwanda
b'ingeri zitandukanye icyegeranyo cy'ibitekerezo batanze
ku Itegeko Nshinga rizagenga imiyoborere y'u Rwanda
nyuma y'inzibacyuho. Nk'uko babigaragaje ubwo bamurikiraga
icyo cyegeranyo cy'ibitekerezo ku Itegeko Nshinga.
Bimwe
mu bintu bishimiye ni uko byabaye ubwa mbere mu mateka
y'u Rwanda abaturage bahabwa urubuga rwo kwishyiriraho
Itegeko rikuru mu gihugu andi mategeko yose aba ashamikiyeho,
kandi ibyo bakabikora mu bwisanzure busesuye. Na none
abaturage bashimishijwe no kubona ibitekerezo ndetse
n'ibyifuzo bagaragarije intumwa za Komisiyo byagaragaye
muri icyo cyegeranyo cy'ibitekerezo ku Itegeko Nshinga
bamurikiwe mu kwezi kwa cyenda 2002. Bimwe muri ibyo
bitekerezo twavuga ni uko u Rwanda rwazagira ubutegetsi
busaranganyijwe nyuma y'inzibacyuho kugira ngo amahoro
n'umutekano ntibyongere guhungabana ngo bidindize inzira
y'Ubumwe n'ubwiyunge abanyarwanda biyemeje kuyoboka.
Bitewe
n'uburemere bw'Itegeko Nshinga mu buzima bw'igihugu,
icyifuzo cy'uko Itegeko Nshinga ryahindurwa gusa n'abaturage
muri Referendum cyarubahirijwe.
Na
none, abanyarwanda bishimiye kubona mu Itegeko Nshinga
rishya, amashyaka ya politiki yagenzurwa n'Itegeko ryayagenga,
akagira umubare uciriritse, agakorera ku rwego rw'intara
gusa kandi hakabaho n'Itegeko rigenga imyitwarire yayo
ni iy'abanyapolitiki.
Ibyo
bitekerezo byatewe n'impungenge abaturage bayafitiye
zituruka ku myitwarire mibi yayaranze haba muri 1959,
1991 no muri 1994 aho amashyaka yaje kwitwaza iturufu
ry'ubwoko mu mikorere yayo (Hutu-Power) maze ajya ku
isonga mu guhamagarira abarwanashyaka bayo gutsemba
abatutsi n'abandi bose batavuga rumwe nayo. Ku matora,
bashimishijwe ni uko ari bo bazitorera ababayobora ku
nzego nkuru z'igihugu. Icyifuzo cy'uko ubushyingiranwe
bwakwemerwa yaba ari ubw'imbere y'ubutegetsi n'imbere
y'idini, nacyo cyarubahirijwe. Ni no muri urwo rwego
hanemejwe ko ubushyingiranwe n'umunyarwanda cyangwa
umunyarwandakazi ku mu nyamahanga ahita abona ubwenegihugu
nyarwanda usibye ko ni ubusabye akabwemererwa nawe ahita
aba umunyarwanda cyangwa se umunyarwandakazi. Ikindi
gitekerezo gishya kigaragara mu cyegeranyo cy'ibitekerezo
byatanzwe ku Itegeko Nshinga ni uko igikorwa cyose kigamije
amacakubiri mu banyarwanda cyafatwa nk'icyaha cy'ubugome
cyahanwa n'Itegeko ryahoraho. Na none mu rwego rwo gushimangira
ubumwe bw'abanyarwanda, ni uko mu nshingano z'umukuru
w'igihugu harimo kugeza ku Banyarwanda bwifashe buri
mwaka uko ubumwe bwabo bwifashe. Ibyo nabyo agashobora
kubikora imbere y'Inteko Ishinga Amategeko. Nubwo rero
"icyegeranyo cy'ibitekerezo byatanzwe ku Itegeko
Nshinga cyabonetse, Itegeko Nshinga ryo ntiriraboneka.
Bimwe
mu bikorwa by'ingenzi bisigaye , ni ukunoza imbanzirizamushinga
y'Itegeko Nshinga ikazahita ijya muri Guverinoma maze
ikazavayo yitwa "umushinga w'Itegeko Nshinga".
Ibyo nibirangira abanyarwanda bujuje imyaka yo gutora
bazahamagarirwa kwemeza uwo mushinga w'Itegeko Nshinga"
muri referendum.
Ni
dukomeze rero tugire uruhare mu gutegura Itegeko Nshinga.
|