AMAKURU MASHYA YA KOMISIYO

Imbanzirizamushinga y'Itegeko Nshinga mu nama nyunguranabitekerezo
kuva kuwa 8 kugeza kuwa 10 Ugushyingo 2002.

Imwe mu nkingi za demokarasi ni ubutegetsi bwubaha amategeko, harimo n'itegeko risumba ayandi ari ryo tegeko nshinga. Mu gushimangira iyo demokarasi, abaturagihugu bagomba kugira uruhare mu gushyiraho amategeko, bakabazwa icyo bayatekerezaho, bakayatora kuko baba basabwa kuyubahiriza. Ubwo ni uburenganzira busesuye bw'umuturage. N'umunyarwanda w'aya magingo arimo arabusatira, arakangurirwa kubuharanira, abifashijwemo na Komisiyo Ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga n'ivugurura ry'andi mategeko. Mu nshingano iyi Komisiyo yahawe, harimo gutegura no kwandika imbanzirizamushinga y'itegeko nshinga rizagenga u Rwanda nyuma y'igihe cy'inzibacyuho. Iyo mbanzirizamushinga yagezweho se ite ?

Nta munyarwanda wahejwe mu gutegura iyo mbanzirizamushinga y'itegeko nshinga kuva mu ntangiriro kugeza ubu. Komisiyo ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga n'ivugurura ry'andi mategeko yahuye n'abanyarwanda b'ibyiciro binyuranye ibahugura ku ngingo z'ingenzi ziba zikubiye mu itegeko nshinga iryo ari ryo ryose. Ibyo byakozwe kuva muri Nyakanga kugeza m'Ukuboza 2001.

Abanyarwanda baboneyeho gusobanukirwa n'imiterere y'inzego z'ubutegetsi, amoko yabwo, uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'inshingano z'umuturage, ibyakuruye itsembabwoko n'itsembatsemba, … Iki cyiciro cyabaye ingenzi kuko abanyarwanda bagombaga kumva neza ingingo z'itegeko nshinga, bakazazitangaho ibitekerezo bafite aho bahera. Komisiyo rero ntiyabatengushye kuko yabasanze iwabo mu tugari, mu bigo bakoreramo cyangwa babamo.

Ntibyateye kabiri, Komisiyo yagiye kwakira ibitekerezo by'abanyarwanda guhera muri Mutarama kugeza muri Kamena 2002. Yagarutse mu banyarwanda aho bari bari hose barisanzura, basubiza ibibazo, bashingiye ku ngingo bahuguweho, bahitamo ubutegetsi bifuza babuha n'inshingano, bagena imikorere y'amashyaka, bagaragaza ibyashimangira ubukungu, umuco nyarwanda, uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'ibyakumira amahano nk'ayayogoje u Rwanda muri 1994. Muri iki cyiciro abanyarwanda berekanye ko bashaka demokarasi isesuye. Babisubiriye mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka ubwo Komisiyo yabamurikiraga icyegeranyo cy'ibitekerezo batanze ku Itegeko Nshinga, barushaho guhamya amahame aranga igihugu kigendera ku mategeko.

Nta handi rero hari guturuka imbanzirizamushinga y'Itegeko nshinga uretse muri ibyo bitekerezo by'abanyarwanda ubwabo. Komisiyo ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga n'ivugurura ry'andi mategeko igizwe n'abahanga bo mu ngeri z'ubumenyi zinyuranye yasesenguye ibyo bitekerezo, ibyandika mu buryo bwa gihanga, ivangura neza ingingo ku yindi none imbanzirizamushinga y'itegeko risumba ayandi yabonetse. Ariko se ibyo birahagije ?

Intambwe igezweho mu gutegura Itegeko Nshinga irashimishije ariko imbanzirizamushinga ikeneye kongera kubonezwa hifashishijwe ibitekerezo by'inzobere. Ni muri urwo rwego Komisiyo ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga n'ivugurura ry'andi mategeko yatumiye abantu barenga 600 mu nama nyunguranabitekerezo ku mbanzirizamushinga y'Itegeko Nshinga kuva tariki ya 08 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2002 mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko. Muri abo bantu harimo abayobozi b'inzego z'ibanze n'inkuru z'igihugu, abahagarariye amashyirahamwe, inzego z'abari n'abategarugori impuguke zo mu mashuri makuru n'abanyarwanda baba hanze y'igihugu. Akamaro k'iyo nama ni ukunononsora iriya mbanzirizamushinga mu ngingo zayo hashingiwe ku bitekerezo n'ibyifuzo byatanzwe n'abanyarwanda bose. Muri iyo nama abakomiseri bazageza ku bayirimo ingingo zo mu mbanzirizamushinga, babonereho umwanya wo kuzigorora, kuzijora no kuzuzuza. Intumwa zo muri iyi nama zihagarariye ibyiciro byose by'abanyarwanda ku buryo muri rusange imyanzuro y'iyo nama izaba ishingiye ku bitekerezo byabo.

Nyuma y'iyi nama yo ku wa 8-10/11/2002, Komisiyo ishinzwe gutegura itegeko nshinga n'ivugurura ry'andi mategeko igomba gusuzuma ibizaba byumvikanyweho, ibigororwa bigororwe, ibyemejwe bihame uko biri, maze handikwe umushinga w'Itegeko Nshinga uzoherezwa muri Guverinoma no mu Nteko ishinga amategeko kugira ngo wemezwe burundu. Umushinga wemejwe w'Itegeko Nshinga uzasobanurirwa abaturage, bawemeze burundu mu itora. Ubwo Itegeko Nshinga rizaba ribonetse, inzibacyuho ibe irasojwe.

Muri rusange, iyi nama nyunguranabitekerezo ni intambwe ikomeye mu gushimangira uruhare rw'abaturage mu gutegura, gushyiraho no kubahiriza Itegeko nshinga. Komisiyo ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga n'ivugurura ry'andi mategeko ikomeje kubakangurira guhamya ubushobozi bwanyu muri iyi ntera ya demokarasi u Rwanda rugezeho. Ubushake n'ubushobozi bwanyu niyo nkingi yo kwiyubakira u Rwanda rugendera ku mategeko.


Komisiyo ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga
n'ivugurura ry'andi mategeko

Ishami ry'Itumanaho n'Itangazamakuru

© CopyRight, CJCR, All rights reserved