AMAKURU MASHYA YA KOMISIYO

Komisiyo yahawe inkunga ya telefoni zitishyurwa na MTN Rwandacell zo kwakira ibitekerezo ku Itegeko Nshinga .

(7 Kanama 2002)


Perezida wa Komisiyo Dr Tito RUTAREMARA ahabwa amasezerano y'ubufatanye
n'umuyobozi w'ubucuruzi wa MTN RWANDACELL Bwana Emmanuel HATEGEKA.

Amasezerano y'ubufatanye hagati ya Komisiyo na MTN Rwandacell yashizweho umukono na Perezida wa komisiyo Dr Tito RUTAREMARA n'umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwandacell Bwana Emmanuel HATEGEKA .
Ayo masezerano agizwe na telefoni eshanu zigendanwa(mobile phone) zifite nomero 08304995, 08304996, 08304997, na 08304997, 08304998 na 08304999 .
Bitewe n'uko izo nomero zigizwe n'imibare myinshi, MTN Rwandacell yahisemo kuzihinira mu mibare mike ishobora gufatika k'uburyo bworoshye .
Iyo mibare ni :

  • 9995
  • 9996
  • 9997
  • 9998
  • 9999

Iyo miyoboro ikazafasha komisiyo kwakira ibitekerezo by'abanyarwanda ku Itegeko Nshinga, banashobore gusobanuza ku bindi byose bijyanye na gahunda yo gutegura Itegeko Nshinga .Na none izo telefoni zizafasha mw'itumanaho ry'abagize komisiyo n'abakozi bayo aho baba bari mu kazi kabo .Ayo masezer ano akaba azamara igihe cy'umwaka umwe .

Perezida wa Komisiyo Dr Tito RUTAREMARA abwira abanyamakuru ba TVR
ibikubiye mu masezerano y'ubufatanye hagati ya Komisiyo na MTN RWANDACELL

Icyitonderwa : Izo telefoni zihamagarwa hakoreshejwe izindi telefoni zigendanwa za MTN Rwandacell gusa kandi ntibisaba kuba muri telefoni igendanwa harimo amafaranga .Ni mutanga ibitekerezo ku Itegeko Nshinga muzaba mutanze umusanzu wo kubaka u Rwanda .

 

 
© CopyRight, CJCR, All rights reserved