|
AMAKURU
MASHYA YA KOMISIYO
IKIGANIRO
CYA KABIRI KU MIKORERE N'IMYITWARIRE
Y'AMASHYAKA N'ABANYAMASHYAKA NYUMA Y'INZIBACYUHO.
(Kuwa
23 Kamena 2002)

Ku nshuro ya kabiri, Komisiyo ishinzwe gutegura Itegeko
Nshinga n'ivugurura ry'andi mategeko yateguye ikiganiro-mpaka
ku mikorere n`imyitwarire y'amashyaka n'abanyamashyaka
nyuma y'inzibacyuho.
Icyo kiganiro cyabereye muri Centre Culturel ya Gitarama,
kiyoborwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo
Dr. MUTSINZI Jean, kinitabirwa n'imitwe umunani ya politiki
yemewe mu Rwanda, ariyo, FPR Inkotanyi, MDR, PSD,PL,
PDC,PDI, UDPR na PSR.
Mu
ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Intara ya Gitarama Bwana
NSENGIYUMVA Fulgence yavuze ko kubona ikiganiro nk'icyo
kibera mu ntara ya Gitarama , bigaragaza ko Leta ikomeje
gushyira mu bikorwa gahunda yo kwegereza ubutegetsi
abaturage, ati abaturage b'Intara ya Gitarama ntibazahwema
gufasha Komisiyo kuzuza inshingano zayo batanga umusanzu
w'Ibitekrezo ku Itegeko Nshinga ririmo gutegurwa.
Mu
izina rya Komisiyo, Umunyamananga Nshingwabikorwa wa
Komisiyo Dr. MUTINZI Jean yavuze ko amashyaka ya politiki
afite uruhare runini mu miyoborere yIigihugu , ati urwo
ruhare rushobora kuba rwiza cyangwa rubi nk'uko byagaragaye
mu mateka yaranze Igihugu cyacu ; ati nshingiye ku nama
nyungurababitekerezo Komisiyo igenda igirana n'ibyiciro
bitandukanye by'abanyarwanda ku Itegeko Nshinga , byagaragaye
ko abaturage bafite impungenge ku mashyaka ya politiki
bitewe n'uko atagize imyitwarire myiza mu myaka ishize.
Mbere
yo guha ijambo abari bahagarariye imitwe ya politiki
yemewe mu Rwanda, Radio Rwanda yanyujijeho amajwi y'abaturage
bagaragaza impungenge zabo ku mashyaka ya politiki.
Muri
icyo kiganiro cyanyuze kuri Radio Rwanda, abahagarariye
imitwe ya Politiki yemewe mu Gihugu bakuze kwemeranya
ko koko impungenge z'abaturage ku mashyaka ya politiki
zifite ishingiro, bati ariko ibyo ntibyagombye kuba
intandaro yo kuvuga ko amashyaka adakwiye kubaho ; bati
ababivuga nabo bagombye kugaragaza icyayasimbura kugira
ngo isimburana ku butegetsi rishimangire demokarasi
mu Rwanda. Abahagarariye imitwe y'amashyaka bongeye
kugaragaza ko amashyaka ubwayo atari mabi, ko ahubwo
yicwa n'abayarimo bitewe n'inyungu zabo bwite , bati
amwe mu amashyaka yafatanyije n'umuryango FPR Inkotanyi
mu kurwanya ingoma y'igitugu yateguye ikanashyira mu
bikorwa itsembabwoko n'itsembatsemba byahitanye inzirakarengane
z'abanyarwanda zingana na miliyoni, abanyamashyaka ya
politiki banagaragaje ko nyuma y'icyo gikorwa amashyaka
yagiye muri Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yiha gahunda
ndende yo kubaka Igihugu ishingiye cyane cyane kugarura
amahoro n'umutekano no gushimangira ubumwe bw'abanyarwanda
hagamijwe guca umuco wo kudahana, ubwiyunge n'ibindi
.
Abahagarariye
imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bemeranya n'abaturage
ko imikorere y'amashyaka ya politiki mu myaka yashize
itari myiza, bati ariko kuva Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda
yajyaho, amashyaka yakomeje gukorera hamwe mu rwego
rw'ihuriro ry'amashyaka ya politiki, hagamijwe gukorera
mu mu cyo, guca urwicyekwe hagati ya yo , kubaka Igihugu
kimwe mubwumvikane n'ubwizerane, ibyo na byo bikaba
ntaho bibangamiye ubwigenge bw'amashyaka ariho ubu mu
buryo ubwo ari bwo bwose.
Mu
rubuga rw'ibibazo n'ibitekerezo, abaturage bashinginye
ku bisobanuro bari bamaze guhabwa n'intumwa z'imitwe
ya politiki yemewe mu Rwanda bifuje ko mbere y'uko amashyaka
ya politiki yemererwa gukorera mu bwisanzure, abaturage
babanza kugaragarizwa ko amashyaka ahuriye muri Leta
y'Ubumwe bw'Abanyarwanda atandukanye n'ayabayeho mbere
y'itsembabwoko n'itsembatsemba haba mu myumvire no mu
myitwarire.
Mu
bisobanuro byabo abanyamashyaka bahumurije abanyarwanda
bose babizeza ko batazigera bashyamirana ko ahubwo bazakomeza
gukorana mu bwumvikane nk'uko bimeze ubu birinda guhungabanya
umuryango nyarwanda, banagaragaza ko hagomba kubaho
Itegeko rizagenga imikorere y'imyitwarire y'amashyaka
n'abanyepolitiki ndetse hakanabaho n'ibyemezo byafatirwa
ishyaka cyangwa abanyepolitiki bagaragaraho imyitwarire
mibi.
Mu
gusoza abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Gihugu,
bongeye gushimira Komisiyo kubona ikomeje kubafasha
gusubiza impungenge abaturage bafite ku mashyaka ya
politiki, kugira ngo u Rwanda rutazongera kugwa mu icuraburindi,
banayizeza kuzakomeza kuyiteta inkunga cyane cyane mu
bitekerezo hagamijwe kuzagera ku Itegeko Nshinga rizarama
rikanabera buri munyarwanda.
|