AMAKURU MASHYA YA KOMISIYO

" ABASANGWABUTAKA " NABO BATANZE
IBITEKEREZO KU ITGEKO NSHINGA


Ku cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2002, mu Kigo cya Mutagatifu Pawulo, intumwa za Komisiyo ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga n'Ivugurura ry'andi mategeko zari ziyobowe na Perezida wayo Bwana Tito RUTAREMARA, zagiranye inama nyunguranabitekerezo n'abahagarariye umuryango w'Abatwa mu Rwanda (CAURWA).

Nk'uko byagaragaye mu nyandiko y'impapuro enye yagejejwe kuri Perezida wa Komisiyo ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga, ngo kuva u Rwanda rwabona ubwigenge muri 1962, ndetse na mbere yaho muri 1959, ngo abatwa bahuye n'ibibazo byaturutse mu bwumvikane buke hagati y'Abahutu n'Abatutsi, ngo abatwa bamwe baboneraho guhungana n'abatutsi, abasigaye bagirwa abacakara n'ubutegetsi bwagiyeho hageretseho n'incyuro nyinshi ngo "nimukurikire abatutsi babahatse".

Nk 'uko iyo nyandiko ikomeza ibisobanura ngo amasambu n'amashuri yaratanzwe, umutwa ntiyagira icyo abona ahubwa akomeza arorongotana ku nkike z'abahutu, asega akora imirimo ivunanye ngo aramuke.
Na none nta mutwa wigeze ugishwa inama ngo atange ibitekerezo mu ishyirwaho ry'inzego z'ubutegetsi mu gihugu.
Aha bakaba barashimiye Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda muri rusange na Komisiyo ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga n'ivugurura ry'andi mategeko, kubona barazirikanye n'abatwa muri gahunda yo gutanga ibitekerezo ku Itegeko Nshinga kuko mu myaka ishize umutwa yakunze gufatwa nk'umuntu utatanga ibitekerezo bihamye ku miyoborere y'u Rwanda.
Nk'uko iyo nyandiko ikomeza ibisobanura, ngo mbere y'itsembabwoko n'itsembatsemba byo muri 1994, abatwa bari bageze ku 30.000 ; ubu bakaba batarenze 20.000, imibereho yabo na yo ikaba ikomeje kuzahara.

§ Kuri Politiki n'Ubutegetsi, abatwa barasanga hakwiye gufatwa ingamba zihutirwa zabinjiza mu nzego z'ubuyobozi bwite bwa Leta n'iza politiki kuko byagaragaye ko bakunze guzihezwamo.

§ Ku mashyaka ya politiki, abatwa barasaba ko mu Itegeko Nshinga ritegurwa, igihugu cyayoborwa na " Comité Collégial" yaba igizwe n'inyabutatu nyarwanda (TWA,TUTSI,HUTU), kuko mu mateka yaranze u Rwanda, amashyaka yakuruye amacakubiri, guhezwa n'ubwicanyi, bakanashimangira ko bazahagararirwa mu nzego zose zifata ibyemezo kimwe n'urubyiruko, abategarugori n'abagabo.

§ Ku mibereho myiza y'abaturage, abatwa barasaba ko muri gahunda y'ingengo y'imari y'igihugu hagenwa % igenewe kubavana mu bwigunge ikabashyira mu buzima busanzwe kuko bafite ibibazo by'umwihariko mu iterambere ry'umuryango nyarwanda .
Barasaba kandi ko hazashyirwaho akanama ngishwanama gashinzwe kurinda amahame remezo y'umuco nyarwanda.
Ikindi ni uko imfashanyo zigenewe abatishoboye zajya zinazirikana abatwa.

§ Ku bukungu, hifujwe muri rusange ko hagombye kuzaba urwego rwigenga rubifitiye ubushobozi kandi rudafite aho rubogamiye rugomba gukurikirana no gusuzuma ibibazo byose.

§ Ku burenganzira bw'ikiremwamuntu, abatwa barasaba ko Leta :

a. yakwemeza amasezerano (convention n°169 OIT) yerekeye abaturage b' " abasangwabutaka " mu bihugu byigenga ;
b. Igashyiraho projet de déclaration des droits des peuples indigènes ;
c. Ikagenzura inashyira mu bikorwa amategeko agamije kurengera uburenganzira bw'abatwa ;
d. Ikongerera ubushobozi abatwa ikanabaha uburyo bwo kubahagararira ;
e. Ikihutisha imanza z'abatwa bafungiwe itsembabwoko n'itsembatsemba.

§ Abatwa barasaba na none ko bahaho Itegeko rirengera ba nyamuke b'abasangwabutaka haba mu gihe cy'amahoro cyangwa cy'intambara ishyamiranyije andi moko.
Leta irasabwa gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw'Ikiremwamuntu u Rwanda rwemeye hatirengagijwe uburenganzira bwa ba nyamuke b'Abasangwabutaka.
Abatwa barasanga igihugu kitagomba kuyoborwa n'agatsiko k'abanyamashyaka cyangwa amoko ahubwo kakwiye gushyirwaho Comité Collégial, hakanazirikanwa ko uruhare rw'abatwa ari ingenzi mu kunga abahutu n'abatutsi kugira ngo ubwiyunge nyabwo bugerweho.
Abatwa bagasaba Leta ko ibyemezo bifashwe bitahinduka ibipapuro nk'uko byagiye bigenda uko Leta zagiye zisimburana.

 
© CopyRight, CJCR, All rights reserved