|
AMAKURU
MASHYA YA KOMISIYO
Komisiyo
ya giranye ikiganiro mpaka n'imitwe ya politiki yemewe
mu Rwanda ariyo:
FPR-Inkotanyi, MDR, PSD, PL, PDC, PDI, UDPR, PSR.
(Kuwa
14 Mata 2002)

Hari
ku cyumweru ubwo tariki ya 14/4/2002 muri Hoteli Novotel
Umubano ubwo intumwa za Komisiyo ziyobowe na Perezida
wayo Tito RUTAREMARA zagiranye ikiganiro-mpaka n'imitwe
ya politiki yemewe mu Rwanda ariyo FPR-Inkotanyi, MDR,
PSD, PL, PDC, PDI, UDPR na PSR.
Icyo
kiganiro cyari kigamije kugaragaza uruhare rw'amashyaka
ya politiki mu itegurwa ry'Itegeko Nshinga rishya.
Atangiza icyo kiganiro cyahitiye rimwe kuri Radiyo na
Televiziyo by'igihugu, Bwana Tito RUTAREMARA yibukije
ko igitekerezo cy'icyo kiganiro cyavuye mu nama yahuje
Biro ya Komisiyo n'abanyamashyaka cyabereye muri Telecom
House ku wa 15/2/2002. Icyo gihe Perezida wa Komisiyo
yabagaragarije ibitekerezo bigenda bigaragazwa n'abaturage,
aho bavuga ko badashaka amashyaka bitewe n'uruhare yagize
mu bwicanyi bwagiye buba mu Rwanda, aboneraho kubehsyuza
ibigenda bivugwa na bamwe mu bayobozi b'amashyaka ya
politiki ko Komisiyo yaba itangaza ibitekerezo byayo
aho kuvuga iby'abaturage. Icyo gihe rero, Bwana Tito
RUTAREMARA yabibukije ko ahenshi Komisiyo isobanurira
abaturage ko amashyaka ari ngombwa mu gihe tugezemo,
ko ahubwo ikibazo ari abanyamashyaka bakunze kuyakoresha
ku nyungu zabo aho guhera ku z'abaturage, ati hari n'abanyamashyaka
bagenda babeshyera Komisiyo muri za Ambassades ziri
mu Rwanda. Kimwe rero mu bintu by'ingenzi ikiganiro
cyo kuri uwo munsi cyari kigamije ni uguhumuriza abaturage
ku mpungenge bafitiye amashyaka ya politiki zishingiye
ku bwicanyi bwayaranze mu myaka ishize. Bwana Tito RUTAREMARA
yavuze ko ubundi demokarasi igendana n'impaka n`ibitekerezo
byinshi, ati amashyaka ariho ubu nta nicyo anegwa usibye
ko mu baturage hari bamwe bifuza ko yakorera ku rwego
rw'igihugu gusa nk'uko biriho ubu, abandi bakifuza ko
yakorera mu bwisanzure hose.
Abanyamashyaka
bashimiye abanyarwanda bose muri rusange bagaragarije
Komisiyo impungenge zabo, Komisiyo nayo ishimirwa by'umwihariko
kubona itarihereranye izo mpungenge.
Muri
icyo kiganiro abahagarariye imitwe ya politiki yemewe
mu gihugu bemeranyije ko impungenge z'amashyaka ya politiki
zishingiye ahanini ku macakubiri yaranze amashyaka kuri
ya Repubulika yambere n'iya kabiri ubwo iturufu y'ubwoko
n'irondakarere ryakoreshejwe n'amashyaka nka PERMEHUTU,
MRND na CDR, bati imitwe ya politiki ihuriye muri guverinoma
y'ubumwe bw'abanyarwanda ntizigera yemera na gato ko
amakosa nk'ayo yongera gukorwa mu gihugu. Banagaragaje
ko mu nama y`ihuriro ry'amashyaka ya politiki yabereye
ku Gisenyi umwaka ushize hemejwe ko hazashyirwaho amategeko
agenga imikorere y'amashyaka n'ibigomba kuranga uwakwifuza
kuba umunyapolitiki. Abanyamashyaka basabye abaturage
kuba maso bakareba icyo azabamarira.
Mu
rubuga rw'ibibazo n'ibitekerezo by`abari bitabiriye
icyo kiganiro n`abahamagaraga bakoresheje za telefoni,
hifujwe ko amategeko agenga imikorere y'amashyaka n'itegeko
rirebana n'ivangura iryari ryo ryose, ry`aba iry`akarere
cyangwa iry`amoko yazajyaho vuba imbere y'uko amashyaka
ahabwa uburenganzira bwo kongera gukora ku mugaragaro.
Hari
n'abagaragaje ko amashyaka ubwayo atari mabi ko ahubwo
abayakoresha akenshi usanga ari bo babi, bati "urugero
ni uko iyo usomye amahame yayo usanga yanditswe neza".
Mu
ijambo ryo gusoza icyo kiganiro, Perezida wa Komisiyo
Tito RUTAREMARA yashimiye abacyitabiriye bose n'abashoboye
gutanga umusanzu w'ibitekerezo arangiza yizeza abanyarwanda
muri rusange n'abanyamashyaka by'umwihariko ko Komisiyo
izongera kubitabaza mu gihe cyose hazongera kuboneka
izindi mpungenge.
|