|
AMAKURU
MASHYA YA KOMISIYO
Komisiyo
yatangiye kwakira ibitekerezo ku Itegeko Nshinga.
(Kuwa
15 Mutarama 2002)
Nyuma
yaho Komisiyo irangije igikorwa cyo gusobanurira ingeri
zitandukanye z'abanyarwanda icyo Itegeko Nshinga
ari icyo n'ibice by'ingenzi birigize, aho hari mu
mpera z'umwaka ushize w'i 2001, abagize Komisiyo uko
ari 12 batangiye kwakira ibitekerezo by'abanyarwanda
bose byazifashishwa mu gutegura imbanzirizamushinga
y'Itegeko Nshinga rizagenga imiyoborere y'u Rwanda nyuma
y'inzibacyuho.
Gahunda
yo kwakira ibitekerezo ku Itegeko Nshinga yatangijwe
kumugaragaro na Perezida wa Komisiyo mu nama nyunguranabitekerezo
yahuje abagize Komisiyo n'abayobozi b'uturere n'imijyi
yose yo mu gihugu, inama yabereye i Murambi mu ntara
ya Gitarama ku itariki ya 11/2/2002.
Mu
ijambo rye Perezida wa Komisiyo Honorable Tito RUTAREMARA
Yibukije ko muri iki cyiciro gishya cyo kwakira ibitekerezo
by'abaturage ku Itegeko Nshinga, Komisiyo igomba
kuzagera aho abaturage bose batuye n'aho bakorera kugira
ngo buri wese ashobore gutanga ibitekerezo bye ku ngingo
z'Itegeko Nshinga bityo agire uruhare mu kwigenera uko
yifuza ubuyobozi bw'u Rwanda n'iterambere ryarwo.
Honorable
Tito RUTAREMARA yakomeje avuga ko kubanyarwanda baba
mu mahanga Komisiyo izakoresha itumanaho rigezweho kugira
ngo hubahirizwe uburenganzira bwabo bwo kugira uruhare
ku buzima bw'igihugu, banuzuza inshingano zabo nk'abanyarwanda.
Muri iyo nama, hashimangiwe ko ibitekerezo bya buri
munyarwanda ari ingenzi kugira ngo Itegeko Nshinga rizabe
"icyita rusange cy'abanyarwanda",
ABATURAGE
BAKOMEJE GUTANGA IBITEKEREZO KU ITEGEKO NSHINGA
Hashize
amezi arenze abiri, Komisiyo itangiye kwakira ibitekerezo
by'abanyarwanda b'amatsinda yose ku Itegeko Nshinga
ririmo gutegurwa. Ikigaragara ni uko abaturage bakomeje
kwitabira iyo gahunda ku buryo bushimishije. Komisiyo
ikaba yarihaye igihe cy'amezi atandatu yakira ibitekerezo
n'ibyifuzo by'abaturage ku miterere y'Itegeko Nshinga
rizagenga imiyoborere y'u Rwanda nyuma y'inzibacyuho.
UBURYO
BUKORESHWA MU KWAKIRA IBITEKEREZO KU ITEGEKO NSHINGA
(METHODOLOGIE DE CONSULTATION POPULAIRE).
Mu
rwego rwo korohereza abanyarwanda bose gutanga ibitekerezo
ku Itegeko Nshinga, Komisiyo yateguye gahunda yayo ku
buryo bukurikira:
I.
Intera yo kwakira ibitekerezo ku Itegeko Nshinga igamije
:
- Gushimangira
ibisobanuro abaturage bafite ku bitekerezo by'ingenzi
ku Itegeko Nshinga;
- Gusembura impaka
zigamije kugaragaza ibitekerezo byubaka i Gihugu byakwitabwaho
mu
Itegeko
Nshinga;
- Kwakira ibitekerezo
by'abaturage no kubategurira gukomeza kubishimangira
bakazakomeza
kubishyikiriza Komisiyo kugeza muri Kamena 2002.
II.
UBURYO RUSANGE BUKORESHWA.
1°
Kwakira ibitekerezo mu rwego rw'Igihugu;
Intumwa
za Komisiyo zungurana ibitekerezo na :
-
Za Minisiteri
- Ibigo byigenga
- Za Kaminuza (Universités)
- Imiryango iteganmiye kuri Leta
- Abategarugori
- Ba nyamucye
- Urubyiruko
- Abihaye imana (abanyamadini)
- Amashyirahamwe
- Abarimu
- Abanyeshuri b'amashuri makuru (secondaires)
- Abakozi bo mu Karere
- Abacamanza
- Abamugaye
- Abashinzwe umutekano
- Abanyabukorikori
- Abadandaza n'abacuruzi
- Abavuzi ba gihanga
- Abasheshe akanguhe
- N'indi miryango cyangwa amashyirahamwe abyifuza.
2°
Kwakira ibitekerezo mu rwego rw'Intara, uturere n'umujyi
wa Kigali, imirenge n'utugari
Ibyiciro
byavuzwe haruguru byitabwaho no mu rwego rw'Uturere,
imirenge n'utugali.
Mu
rwego rw'Intara
Ibiganiro
- mpaka byo kwakira ibitekerezo bikora hifashishijwe
ibibazo bikomatanyijwe biba byateguwe na Komisiyo
Hashingiwe
ku bisobanuro bikubiye mu gatabo kiswe: Ibitekerezo
by'ingenzi ku "Itegeko Nshinga" ibiganiro-mpaka
bikorwa hifashishwa n'inararibonye ku ngingo runaka
irebana n'Itegeko Nshinga, abaturage bagaragaje ko ikeneye
impaka zirambuye.
Ibyiciro
by'abantu benshi bari hamwe nk'abanyamashuri, abasirikari,
abapolisi, abagororwa, amashyirahamwe n'abandi bahabwa
inyandiko y'ibibazo bikomatanyije, n'ibitabo by'ibisobanuro
bagahabwa igihe cyo kubisubiza hanyuma bikazashyikirizwa
Komisiyo.
Abanyarwanda
baba hanze y'i Gihugu, Komisiyo izaboherereza ibibazo
binyujijwe kuri za adresse zizwi na internet basubize
banyuze muri izo nzira cyangwa izindi zishoboka
-
Uburyo bubonetse, Komisiyo irateganya kuzohereza intumwa
zayo kuganira nabo.
- Mu karere, abaturage bose bahabwa urubuga rwo gutanga
ibitekerezo mu rwego rw'imirenge
n'utugari
- Ubuyobozi bumenyesha kare abaturage aho ibiganiro
- mpaka bizabera n'igihe bizatangira
kugira ngo bazagire igihe gihagije cyo
gutanga mu bwisanzure ibitekerezo byabo ku Itegeko
Nshinga.
III.
IBIGANIRO NYIRIZINA
Intumwa
za Komisiyo zibanza gutanga ibisobanuro bikenewe ku
buryo icyo gikorwa kizagenda, hanyuma bakakira ibitekerezo
ari nako babyandika.
Impaka
ku ngingo iyi n'iyi zisozwa ari uko :
- Igitekerezo
gitanzwe cyemewe na bose
- Iyo impaka zidakemutse,
hakorwa amatora noneho icyo benshi batoye kikemerwa.
- Ibitekerezo
bitanzwe n'umuntu ku giti cye, cyangwa abantu bacye
byandikwa ukwabyo
bikazagibwaho
impaka mu nyuma.
|